Ibibazo Bikunze Kubazwa

  • Numida itanga imari ku bucuruzi bwinjiza ku munsi ndetse bukanasohora, nka:

    • Abacuruzi/abaranguza.

    • Saro.

    • Amavuriro

    • Amaduka acuruza ibyuma by’ibinyabiziga

    N’ibindi! bugomba kuba ari ubucuruzi bufite ibyangombwa byerekana ko bukora. Ntidushora mu bitekerezo bitarashyirwa mu ngiro.

  • Uzakenera:

    • Telephone ngendanwa.

    • Nimero ya telefoni yanditse ku mazina yawe (uko yanditse ku ndangamuntu yawe).

    • Fotokopi y’indangamuntu yawe cyangwa uruhushya rwo gutwara.

    • Icyangombwa cy’ubucuruzi niba gihari.

    • Amakuru ya mobile money yawe.

    • Amafoto y’ubucuruzi bwawe, harimo ububiko n’ibyasohotse. Ifoto yawe uri aho ucururiza.

    • Icyemezo kigaragaza aho ucururiza. Inyemezabwishyu (Niba Bihari) .

    • Icyemezo cy’ubucuruzi cyangwa ko ari wowe nyir’ubucuruzi.

  • Sisteme yacu izagufasha kumenya ayo wemerewe igihe uje bwa mbere, Inguzanyo yawe izakomeza kuzamuka uko ukomeza kwishyura neza.

  •  Ubu dutanga inguzanyo zishyurwa mu minsi 30.

  • Inguzanyo ya mbere itangwa ku nyungu ya 10% mu kwezi kumwe, bitewe n’uko imari yawe ihagaze. Inyungu ku nguzanyo ishobora kugabanuka uko ukomeza kuguza no kwishyura ku gihe.

  • Dawunilodinga apulikasiyo ya Numida-yisange muri Google Play Store-Yimanure nonaha!

    Fungura apulikasiyo, wiyandikishe, maze ukande kuri “Saba Inguzanyo: Kwiyandikishia Byoroshye kandi Byihuta noneho hitamo Saba Inguzanyo kugira ngo utangire.

    Uzuza ifishi yo kwiyandikisha_Uzuzamo amakuru yawe, wohereze maze itsinda ryacu rigenzure. Urakira igisubizo mu masaha 24-72.

    Psst.. kugira ngo ubone serivise zihuse saba inguzanyo mu minsi y’akazi: Ku wa Mbere-Ku wa Gatanu 8:30-17:30 

  • Genda wishyura make make igihe ubishoboye.

    Ishyura inguzanyo yawe ku gihe. Gukora ibi bigaragaza ko ubucuruzi bwawe bukora kandi bwizewe, bikongerera amahirwe yo kongezwa.

  • Ushobora kwishyura unyuze muri apulikasiyo ukoresheje mobile money.

    1: Shyira amafaranga kuri nimero yawe iri muri mobile money.

    2. Fungura Apulikasiyo ya Numida ukande ahanditse Ishyura.

    3. Kurikiza amabwiriza uhabwa ngo urangize kwishyura

  • Muri Apulikasiyo:

    • Jya kuri paji ibanza. Kanda’Ishyura umwenda’

    • Noneho kanda’uko nishyuye umwenda’ urebe inyishyu wakoze.

    • Niba hari inyishyu itagaragara, hamagara ushinzwe inguzanyo yawe umuhe icyemezo ko wishyuye.

  • Kwishyura ukererewe bishobora kugukururira amande ya buri munsi, uhereye umunsi ntarengwa wagombaga kwishyuriraho. Kugira ngo ugabanye amafaranga urimo, ishyura mu bice kandi uvugane n’ushinzwe inguzanyo yawe mushyireho uburyo bwo kwishyura mu byiciro. Nyabuneka witinda, tubereyeho kugufasha!

  • Muri Apulikasiyo ya Numida,uko inguzanyo yawe yifashe bizagaragara nka:

    • Yasabwe-ubusabe bwatanzwe. Isuzuma-bwakiriwe kandi buri gusuzumwa.

    • Igenzura-Ushinzwe inguzanyu azakuvugisha.

    • Yemejwe-Inguzanyo yemejwe. Yahakanywe-Inguzanyo yahakanywe(kubere impamvu)

    • Fungura apulikasiyo → Kanda Refresh kuri paji ibanza. Kanda ‘Saba inguzanyo’ Uzuzamo amakuru yawe-Tuzakuvugisha bidatinze.

  • Fungura apulikasiyo →

    1. Paji ibanza.

    2. Kanda vugurura.

    3. Kurikiza amabwiriza ushyiremo amafoto usabwa. Kora ibishoboka ngo amafoto abe agaragara neza kandi yafashwe ako kanya (ntabwo utanga avuye mu bubiko bw’amafoto: gallery)

  • Kuri paji ibanza, kanda buto ya Refresh (hejuru I buryo). Nibyanga, genzura niba interineti yawe ikora neza wongere ugerageze. Ibi biragufasha kubona amakuru mashya ku nguzanyo ako kanya.

    • Kora ibishoboka ngo nimero yawe ibe ikora neza.

    • Genzura ko Simukadi iri muri telephone uri gukoresha.

    • Reba niba telephone yawe ifite umwanya wo kwakira ubutumwa bugufi.

    • Ongera wandike neza nimero yawe ya telefoni.

  • Nyabuneka:

    1. Siba wongere umanure apulikasiyo. 2. Injizamo amakuru nyayo igihe wongeye kwiyandikisha.

  • Oya. Amafoto yafotorewe muri apulikasiyo ni yo yemewe gusa ngo ubucuruzi bwawe bwemerwe ko bubaho kandi bukora. Ugomba kuba aho ukorera ubucuruzi igihe ufata amafoto.

  • Tangira kwiyandikisha igihe witeguye, n’iyo waba uri mu rugo iwawe!

    1. Manura apulikasiyo ya Numida maze utangire kwiyandikisha.

    2. Ushobora kuba usubitse aho waba ugereje, ukaza gusubukura nyuma, ibi bifasha cyane igihe utaragera aho ukorera ubucuruzi.

    3. Jya aho ukorera ubucuruzi, ufungure apulikasiyo ukomereze aho wari ugejeje, harimo no gufata amafoto meza yaho.

    Tuzakuvugisha mu gihe cy’amasaha 24-72.

  • Oya, Numida iguriza gusa ubucuruzi bumaze byibura amezi 6 bukora. Igihe ubucuruzi bwawe buzaba butangiye gukora, tuzishimira kugushyigikira!